KN8 Ave, No. 175, Kinamba, Kigali

+250 788 839 235

DIYABETE NI IKI?

Umuntu arwara diyabete iyo impindura ikora umusemburo wa insuline inaniwe kuvubura umusemburo wa insulin, cyangwa se umusemburo ivubuye ntukoreshwe n’umubiri nkuko bikwiriye.

Habaho amoko atatu ya diyabete y’ingenzi:

  • Diyabete yo mu bwoko bwa mbere iterwa nuko impindura ya insulin itayikora, hakaba hataramenyekana ikiyitera.
  • Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri iterwa nuko impindura ikora insuline ikora nkeya cyangwa umubiri ukaba utayakira neza, ikaba iterwa ahanini n’umubyibuho ukabije.
  • Naho ubwoko bwa gatatu akaba ari diyabete ibonek a mu bagore batwite kandi batari basanzwe bafite icyo kibazo mbere yo gutwita.

Bimwe mu bimenyetso by’ingenzi bya diyabete ni:

  • Kwihagarika cyane bidasanzwe
  • Kugira inyota nyinshi cyane idahagarara
  • Inzara idasanzwe niyo waba urimo kurya
  • Umunaniro ukabije
  • Kutabona neza
  • Ibisebe bidakira
  • Guta ibiro, cyane cyane iyo mu bwoko bwa mbere

Ni ngombwa cyane kwipimisha rimwe na rimwe ngo urebe niba ntayo ufite, cyane cyane iyo uri mu bantu bafite ibyo bimenyetso cyangwa bafite ibyayitera (umubyibuho ukabije). Iyo Diyabete itavuwe neza ishobora guteza ingaruka, zirimo nk’indwara z’umutima, iz’amaso, iz’impyiko, uburemba, gucika ingingo, n’izindi.