KN8 Ave, No. 175, Kinamba, Kigali

+250 788 839 235

IMIRIRE N’IMYITWARIRE KUGIRANGO UYIRINDE

Kurya neza ni ukurya indyo yuzuye kandi inyuranye:

  • Imboga
  • Impeke
  • Imbuto
  • Ibiva ku mata
  • Ibishyimbo
  • Inyama
  • Ifi

Abahanga yo kurya indyo z’ubwoko butandukanye (variety), ku masaha amwe kandi ku ngano ntoya. Ni byiza guhitamo indyo ikungahaye kuri za vitamine, ubutare n’imboga.

Ariko birazwi ko mu Rwanda hari abantu bagifite ikibazo cyo kubona n’ibyo kurya, abarwayi ba diyabete bagomba kurya buri gihe kugira ngo bite ku ndwara yabo.

Kurya neza bikwiye kongerwaho imyitozo ngorora mubiri. Igihe umuntu akora sporo umubiri ukoresha usukali neza kuburyo umuntu agira ubuzima bwiza.

Imyitozo ngororamubiri zituma umubiri wakira neza umusemburo wa insulin, utuma isukali ufite mu mubiri ikoreshwa neza. Imyitozo ngororamubiri rero hamwe n’indyo nziza, byafasha umuntu kutarwara diyabete. Bamwe mu barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa kabiri bashobora gushyira isukali yabo ku murongo bakoresheje imyitozo ngororamubiri n’indyo nziza.